Duration 7:22

JEAN Baptiste byumvuhore - NTA SONI BAGIRA (Lyrics) - Volume XI Rugerofatizo - Année 2020

82 388 watched
0
317
Published 26 Apr 2020

NTA SONI BAGIRA 1/Uku utureba, inyokomuntu itekanye Ibidukikije, bisigasiwe n'ama Leta yose Izo mu mashyamba, zirindwa ba rushimusi,  Uku uturebe Imigezi n'inyanja ndetse n'ikirere cyose Ibimera na byo bigahabwa uburambe nyabwo Ni ukubera intwari, impirimbanyi zireba kure cyane Zanditse amateka 2/Uku utureba, dushoza intambara z'urudaca Kurya uzireba, impunzi zishirira mu migezi Ni ukubera abantu, iyi si ihetse ku bw'impanuka Tutabashaka Ikabazengurukana kimwe n'abandi bana Kandi ali bo batubihiriza ubuzima bwacu Ntibasezerere, nabo, bagakomeza kutugora Banditse amateka 3/Bafite imigambi, yo kurushanwa guhimba amayele Bakebaguzwa, bashaka uko banyereza ibya rubanda Bagasibasiba, bazimiza ibimenyetso byose Ni uko ruswa ikaganza Imiti ikabulirwa irengero iyo mu mavuliro Ibilibwa mu mashuli ibibondo bigasonza Ibyapa ku mihanda sinavuze imisoro n'amahooro Ni uko ruswa ikaganza 4/Barakubita, bagafunga, bakanyonga rubanda Bahigahiga, bakababibamo inkeke idashira Bagacuza abakene, bakababuza umudendezo Mu bihugu byinshi Bamwe bacengeza amateka asobetse ibinyoma gusa Barya batagoheka iyo babuze uwo bazica Imitima yabo ipakiye ubugome babyita akazi Banditse amateka 5/Nta soni bagira, na bo ubasanga ku murongo Kwa muganga, imbere y'abavuganira rubanda Burya batinya gupfa, n'abantu bamariye mu kabuli Iriya iyo bavuye Ugahura na bo, na bo bahunga itsembatsemba Bagasabiliza bisunga umuhisi n'umugenzi Ntibahame hamwe na bo, ngo bumve uko gupfa bibishye Banditse amateka 6/Hari igihe kigera, bagasiboza ubwenge ku gihe Bakikomanga, bakicuza ibyo bakoze aha ku isi Kuko mu buzima, babagaho nk'abataliho kimuntu Nta soni bagira Bakibonera ko, bibeshye umuhamagaro Ngo uwabasubiza ku ntangiriro bakosora Bakabaho nk'abandi noneho bakaba abantu nyabantu Nta soni bagira Nta soni bagira, muhurira kwa muganga Nta soni bagira, na bo bateye umurongo Nta soni bagira, na bo bavuza ibibondo Nta soni bagira, na bo baniha nk'abandi Nta soni bagira, bavayo bajya gusenga Nta soni bagira, na bo batanga amaturo Nta soni bagira, na bo basaba kuramba Nta soni bagira, na bo bakota akazuba Nta soni bagira, na bo banywa ku ruyama

Category

Show more

Comments - 32